00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakandida b’Aba-Républicain barashaka kwigaranzura Trump muri Leta ya Iowa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 January 2024 saa 10:57
Yasuwe :

Donald Trump n’abo bahatanye mu ishyaka ry’aba-Républicain bari kurwanira kugira ababashyigikiye benshi muri Leta ya Iowa, mu gihe hasigaye amasaha make ngo abagize inteko itora batangire urugendo rwo guhitamo uzaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu mwaka.

Abakandida bari mu bikorwa bya nyuma byo kwiyereka ababashyigikiye. Trump ashobora kuza imbere muri Leta ya Iowa nubwo abakeba be na bo baticaye ubusa, bashaka kumwigaranzura.

Aba-Républicain bagize inteko itora, barahura ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere bagaragaze umukandida bahisemo ku mwanya wa Perezida nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Ibyo bizakomeza muri buri leta kugeza habonetse umukandida uzahatana na Joe Biden mu matora rusange ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.

Leta ya Iowa ifite amateka atari meza mu bijyanye no guhitamo abakandida b’aba-Républicain ndetse kuva mu 2000 ntiyigeze ibikora, ubwo abatora bashyigikiraga George W Bush.

Trump yiyeretse abamushyigikiye mu Mujyi wa Indianola kuri iki Cyumweru abasaba kwigaragaza.

Ati “Tugiye kwandika amateka mashya dufatanyije ariko mugomba kwigaragaza. Ibizava muri iyi leta bizatanga ubutumwa mu gihugu cyose, ndetse no ku isi hose.”

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arashaka kwereka igihandure abo bahatanye.

Ikusanyabitekerezo rigaragaza ko Nikki Haley wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni aza ku mwanya wa kabiri muri iyi leta nyuma yo kunguka abamushyigikiye benshi mu minsi ya vuba.

Guverineri wa Florida, Ron DeSantis, washyize imbaraga nyinshi muri Leta ya Iowa, yaje ku mwanya wa gatatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages