Ku ya 6 Werurwe 2016, nyuma yo gusanga abaturage bo mu mujyi wa Flint banywa amazi yanduye, ibintu bavuga ko bidakwiriye muri Amerika y’ubu.
Ku nshuro ya kabiri Bernie Sanders yasabye ko Guverineri wa Michigan yegura, ndetse avuga ko we naramuka abaye perezida ikibazo azihutira gukemura ari icy’amazi anyobwa n’abaturage b’i Flint.
Guverineri Synder yisobanuye avuga ko icyo kibazo batangiye kugikurikirana, kandi ko abamusba kwegura abaturage badakwiriye kubumva, ngo kuko barabivuga bakigendera ntacyo bakoze mu gihe we azagumana na bo kugeza ikibazo gikemutse.
Mu biganiro batanze kandi bijeje abaturage gukemura ibibazo by’imibereho, irondaruhu, uburezi, kwihangira imirimo mu rwego rwo kubyaza umusasuro aka gace k’inganda nyuma y’uko uruganda General Motors rufunze.
Hillaly Clinton wahoze ari Umunyamabanga wa Leta yagaragaje ko bazakora ibishoboka byose bakarengera inyungu z’abaturage.
Aba bakandida bombi bagaragaje ko bifitiye icyizere ndetse biteguye guhangana na mukeba wabo uri imbere mu ishyaka ry’aba-Republicains, Donald Trump, nkuko RFI ibitangaza.
Kugeza ubu Hilally ari ku mwanya wa mbere ugereranyije n’abandi bakandida bahanganye mu gushakisha uzahagararira ishyaka ry’aba-Démocrates mu matora y’Umukuru w’Igihugu,azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.





Ibitekerezo 0