Byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF).

Raporo y’uyu muryango yashyizwe hanze, ivuga ko ifungwa rya hato na hato ry’amashuri, ibibazo by’ubukungu, guhagarika serivisi zimwe na zimwe kubera icyorezo, guterwa inda ndetse n’impfu z’ababyeyi kubera Covid-19 bizagira ingaruka ku kwiyongera kw’abakobwa bashyingitrwa imburagihe.

UNICEF ivuga ko na mbere ya Covid-19, hari abakobwa bagera kuri miliyoni ijana hirya no hino ku isi, bari bafite ibyago byo gushyingirwa bakiri bato mu myaka icumi iri imbere nubwo hari ibihugu byashyizeho umuhate mu kugabanya ibitera ibyo byago. Bivuze ko hatagize igikorwa, abo bakobwa miliyoni icumi bashobora kwishyingira kubera Covid-19, bakaza biyongera ku bandi bazishyingira kubera izindi mpamvu.

Mu myaka icumi ishize, nibura ku rwego rw’isi abakobwa bashatse abagabo imburagihe bagabanyutseho 15 %, aho kuba umwe muri bane nkuko byari bimeze mbere, baba umwe muri batanu.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Henrietta Fore yavuze ko nubwo Covid-19 hari ibyo yangije byinshi, hakiri amahirwe yo gutabara abakobwa bashobora kuba inzirakarengane z’ingaruka z ‘icyo cyorezo.

Fore yagize ati “Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore ni umwanya mwiza utwibutsa ingaruka zizaba kuri aba bakobwa niba ntacyo dukoze mu buryo bwihuta.”

Abakobwa bashyingiwe imburagihe baba bafite ibyago byo guhura n’ihohoterwa ryo mu ngo ndetse no kuva mu mashuri. Byongera kandi ibyago byo kubyara inda zitateganyijwe, ibibazo bijyana no kubyara birimo n’urupfu. Kubera kwiheba, guhabwa akato n’ibindi, aba bakobwa bakunze guhura n’ibibazo byo mu mutwe.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangahe ko nibura ku isi hose abagore n’abakobwa bangana na miliyoni 650 bashatse imburagihe, kimwe cya kabiri cyabo kikaba kiri muri Bangladesh, Brésil, Ethiopia, u Buhinde na Nigeria.

Hatagize igikorwa, abakobwa bagera kuri miliyoni icumi bashobora gushaka imburagihe mu myaka icumi iri imbere (Ifoto:UNICEF)
Hatagize igikorwa, abakobwa bagera kuri miliyoni icumi bashobora gushaka imburagihe mu myaka icumi iri imbere (Ifoto:UNICEF)