Iteka Trump yasinye kuwa 27 Mutarama 2017 rikumira mu gihe cy’iminsi 90, abimukira bose baturuka mu bice bivugwamo iterabwoba. Nubwo inyandiko y’iryo teka itarondora ibyo bihugu, Perezidansi yo ivuga ko ari Iran, Iraq, Syria, Sudan, Libya, Yemen na Somalia.
Amakuru aturuka muri Amerika ko nyuma y’uko iri teka risinywe, hari abagenzi benshi bakomeje guhezwa ku bibuga by’indege babuzwa kwerekeza muri USA mu gihe ababashije kuhagera bategetswe gutegereza izibasubizayo.
Umwe mu bazi ibijyanye n’uko iri teka riteye waganiriye na CNN yavuze ko mu bahejejwe ku bibuga by’indege harimo abanyeshuri n’abandi bemerewe gutura muri Amerika binyuze muri ‘Green Card’ bari mu bihugu byakumiriwe by’agateganyo.
Kugira ngo bemererwe gukomeza bazajya babanza gukorerwa igenzura kugira ngo harebwe niba koko bakwiye kuba muri Amerika. Ni mu gihe abadafite ibi byangombwa bo bazajya burizwa indege zibasubiza iwabo.
Abakomoka muri biriya bihugu basanzwe batuye muri Amerika nabo ntibemerewe kuba basohoka mu gihugu, kuko bashobora kwangirwa kugaruka.
Nubwo urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko abahejejwe ku bibuga by’indege bitandukanye birimo n’icyitiriwe John F.Kennedy badasubizwa mu bihugu byabo, ntabwo rwigeze rugaragaza niba bagomba kwemererwa kuguma mu gihugu.
Umwanzuro watumye abiganjemo impunzi, abanyeshuri n’abari batuye mu buryo bwemewe n’amategeko bahera mu gihirahiro, abandi batangira kwigaragambya.
Trump yatangaje ko atari ukwibasira ibihugu by’abayisilamu avuga ko icyemezo bafashe kiri gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye kandi ko bizatanga umusaruro mu bijyanye no kurinda umutekano wa Amerika.
Minisiteri y’umutekano ivuga ko abantu bagera ku 170 aribo bamaze kubuzwa kwinjira muri Amerika, muri bo harimo 12 bahejejwe ku kibuga cy’indege cya Cairo mu Misiri.





Ibitekerezo 0