Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amasendika y’Abakozi mu Burusiya, Andrey Vetluzhskykh, yavuze ko hari inganda zahawe akazi na Leta ko gukora ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu ntambara, bityo ko hakenewe ko abakozi bakora amasaha menshi n’iminsi myinshi.

Hatangajwe ko n’amasaha umukozi akora ku munsi ashobora kwiyongera akaba yagera kuri 12 aho kuba umunani nkuko byari bisanzwe.

Inganda zahawe ububasha kandi bwo guhamagaza abakozi bari mu biruhuko mu gihe cyose bakora mu nganda zikora mu bijyanye n’urwego rw’umutekano.

Nubwo bazakoreshwa amasaha menshi n’iminsi myinshi, hategetswe ko ayo masaha y’ikirenga bayahemberwa.

Hashize amezi agera ku icumi u Burusiya butangije intambara muri Ukraine, nyuma y’umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Abakora mu nganda z'intwaro basabwe kwigomwa bakajya bakora iminsi itandatu mu cyumweru aho kuba itanu
Abakora mu nganda z'intwaro basabwe kwigomwa bakajya bakora iminsi itandatu mu cyumweru aho kuba itanu