Abajura mu by'ikoranabuganga bashobora kwinjira muri mudasobwa y’umuntu uri gukoresha 'printer' mu gusohora inyandiko, bagasiba amakuru ari kuri mudasobwa ye, nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Abashakashatsi mu by’ikoranabuhanga cya Singfor, muri Gicurasi uyu mwaka.

Microsoft yasabye ko abakoresha Windows 10 ikoreshwa muri mudasobwa miliyari 1,3 kuvugurura ikoranabuhanga ryayo vuba bishoboka, kimwe n’abakoresha Windows 7, mu gihe abakoresha izindi Windows bazahabwa amavugurura yo gushyira muri mudasobwa zabo mu bihe bya vuba.

Microsoft imaze iminsi mu bibazo byo kugabwaho ibitero by’ikoranabuhanga nk’aho mu mwaka ushize, iki kigo cyaburiwe n’Urwego rw’Ubutasi muri Amerika ku bibazo biri muri Windows zayo byashoboraga guha urwaho abajura mu by’ikoranabuhanga.

Microsoft iherutse gushyira hanze Window 11 yitezweho kuzaba ifite ikoranabuhanga rihambaye mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga.

Abakoresha Windows basabwe kuvugurura ikoranabuhanga ryayo vuba cyane
Abakoresha Windows basabwe kuvugurura ikoranabuhanga ryayo vuba cyane