CNN ivuga ko aba bakozi banduye Covid-19,harimo Umuyobozi uhagarariye abakozi mu biro bya Mike Pence, Marc short, umujyanama we wa hafi Marty Obst, Zach Bauer ukunda kuba hafi ya Pence ndetse n’abandi babiri batavuzwe imyirondoro.
Iki kinyamakuru kivuga ko nubwo aba bose banduye Mike Pence n’umugore we bo basanze ari bazima.
Kugeza ubu biravugwa ko Mike Pence yanze kujya mu kato ndetse avuga ko agiye gukomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza nubwo bivugwa ko yaba yarahuye na Zach Bauer kuko bakunze guhorana cyane.
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi ushinzwe abakozi muri White House, Mark Meadows, wavuze ko Covid-19 itazahagarika gahunda ya Pence, yemeza ko zajya agenda yambaye agapfuka munwa kandi akavuga yitaruye abantu.
Kimwe na Donald Trump abantu benshi banenga Mike Pence kuba akunze kugaragara mu ruhame atambaye agapfukamunwa.
Kwandura kw’abakora mu biro bya Visi Perezida wa Amerika bije nyuma y’igihe gito na Perezida w’iki gihugu, Donald Trump, n’umugore we bagaragaweho n’iki cyorezo, gusa bo byaje kwemezwa n’abaganga ko bagikize.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umubare w’abandura Covid-19 ukomeje kwiyongera dore ko ku wa 24 Ukwakira honyine handuye abagera mu bihumbi 83.





Ibitekerezo 0