Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu yatumye Amerika ibarirwa ko nibura ku munsi ipfusha abantu basaga igihumbi bazize Covid-19 nubwo 55.7 % by’abaturage bamaze gukingirwa.

Abantu ibihumbi 100 baherutse kwicwa na Covid-19 muri Amerika, bapfuye mu gihe hirya no hino mu gihugu ibikorwa by’ikingira byari birimbanyije kugeza no ku bana bafite imyaka 12.

Nubwo Amerika yashyize imbaraga nyinshi mu ikingira, hari benshi mu baturage banze kujya kwikingiza.

Guhera muri Kamena uyu mwaka, Leta ya Florida niyo iza ku isonga mu gupfusha benshi kuko bageze ku bihumbi 17, Texas igakurikiraho n’ibihumbi 13.

Inzobere mu bijyanye n’indwara zandura, wigisha muri Johns Hopkins Bloomberg School of Public Health, Dr David Dowdy yavuze ko urebye mu bantu ibihumbi 100 baheruka kwicwa na Covid-19 muri Amerika, abasaga ibihumbi 70 ari abari batarakingiwe.

Amerika niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira benshi bahitanywe na Covid-19 aho bagera ku bihumbi 719, ikurikiwe na Bresil ifite ibihumbi 597, u Buhinde bufite abasaga ibihumbi 448. Ni mu gihe abamaze kwandura ku Isi hose ari 235,425,663.

Amerika nicyo gihugu kiza ku isonga mu gupfusha benshi bazize Covid-19
Amerika nicyo gihugu kiza ku isonga mu gupfusha benshi bazize Covid-19