00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bo muri Autriche bari munsi y’imyaka 14 bagiye gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 March 2026 saa 08:18
Yasuwe :

Amashyaka ya politiki atatu agize guverinoma muri Autriche, yumvikanye ku itegeko rishya ryo kurinda abana imbuga nkoranyambaga kubera ibyo bazibonaho bishobora kubangiza.

Kugeza ubu, ntiharemezwa igihe iri tegeko rizatangira kubahirizwa n’uko rizashyirwa mu bikorwa, gusa hatangajwe ko mu mpera za Kamena 2026, bazaba bafite umushinga w’iri tegeko rishya wateguwe neza.

Abayobozi muri Autriche bemeza ko ibyago bizanwa n’imbuga nkoranyambaga byirengagijwe igihe kirekire bityo ko iki ari cyo gihe cyo kugira icyo bakora kugira ngo abana bagire umutekano n’ubuzima bwiza.

Autriche yiyongereye ku bindi bihugu na byo byafashe iya mbere mu kurinda abana.

Ibihugu nka Australie, Malaisie, Espagne na Indonésie byamaze gufata icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana bari munsi y’imyaka 16.

Mu Bufaransa haherutse kwemezwa umushinga w’itegeko nk’iri rikumira abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram na Snapchat hagamijwe kurinda ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Mu Budage, u Bwongereza no muri Leta zimwe na zimwe muri Amerika hari kwigwa ku mategeko mashya ashobora gukumira abari munsi y’imyaka y’ubukure gukoresha imbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe.

Amashyaka ya politiki atatu agize guverinoma muri Autriche, yumvikanye ku itegeko rishya ryo kurinda abana imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages