Urwego rushinzwe indege za gisivili muri Arabie Saoudite rwemeje ko mu bapfuye harimo Abanya-Arabie Saoudite bane, Abanya-Bangladesh babiri n’umuturage umwe wo muri Amerika, uwo muri Jordanie, Palestine, Syria, Sudani na Misiri.
Ibikorwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya King Khalid byahagaritswe.
Nyuma yaho, ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabie Saoudite ryatangaje ko rizasubiza icyo gitero, ryise “icyaha cy’intambara”, rigishinja Aba-Houthi bo muri Yemen.
Aba-Houthi ntibaragira icyo bavuga ku gitero cyo ku wa Gatandatu, ariko bari batangaje ko ari bo bagabye ibindi bitero kuri icyo kibuga ku wa Kane, byahitanye abantu batatu, binangiza indege.
Abandi bantu batatu bishwe mu bitero bitandukanye Aba-Houthi bagabye ku bindi bibuga bibiri by’indege byo muri Arabie Saoudite ku wa 6 no ku wa 7 Ukwakira.
Igitero cyo ku wa Gatandatu ni cyo cyahitanye abantu benshi muri icyo gihugu kuva muri Gicurasi 2015.
Mu minsi ishize, imirwano yarushijeho gukaza umurego hagati y’ingabo za Leta ya Yemen zishyigikiwe na Arabie Saoudite n’Aba-Houthi bashyigikiwe na Iran, bagenzura igice kinini cy’igihugu.
Ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabie Saoudite ryatangaje ko uretse ibitero byagabwe ku kibuga cy’indege cy’i Riyadh, ku wa Gatandatu hari n’igisasu cyaguye hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya King Fahd cy’i Dammam, mu Burasirazuba bwa Arabie Saoudite.
Mu itangazo ryasohoye ku wa Gatandatu, urwego rushinzwe indege za gisivili muri Arabie Saoudite rwavuze ko bamwe mu bakomeretse “barembye”.
Rwatangaje ko hakiri gukorwa isuzuma ry’ibyangiritse ku kibuga cy’indege.
Umuvugizi w’ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabie Saoudite, Maj Gen Turki al-Maliki, yavuze ko igitero cyagabwe kuri imwe mu nyubako zakira abagenzi cyahitanye kikanakomeretsa abagenzi b’abasivili n’abakozi b’ikibuga cy’indege. Yavuze ko icyo gitero ari “icyaha cy’intambara mu buryo bwuzuye”.
Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yamaganye yivuye inyuma ibitero biherutse kugabwa kuri Arabie Saoudite, anemeza ko umuturage wa Amerika yabiguyemo.
Ubwo abanyamakuru bamubazaga niba Amerika iteganya kwifatanya na Arabie Saoudite mu kugaba ibitero ku Ba-Houthi, Perezida Donald Trump yagize ati “Birashoboka. Tugiye kubisuzuma. Ni bwo tukimenya iby’igitero giherutse kugabwa, bityo tuzafata umwanzuro. Dufata ibyemezo vuba cyane.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko ibyo bitero byamubabaje cyane abyita “ukurenga ku mategeko mpuzamahanga”, avuga ko “bigomba guhagarara ako kanya”.
Misiri, Palestine na Qatar na byo byamaganye ibyo bitero.
Ambasade z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi muri Arabie Saoudite zaburiye abaturage bazo, zibasaba kutegera ikibuga cy’indege cy’i Riyadh. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza yasabye abaturage b’icyo gihugu kwirinda kujya muri ako gace “kugeza igihe umutekano w’ikibuga cy’indege uzaba wizewe”.
Ibigo byinshi by’indege byo mu karere byatangaje ko byahagaritse ingendo zerekeza kuri icyo kibuga n’izikivaho.
Aba-Houthi bavuga ko bagaba ibitero kuri Arabie Saoudite kubera ko ishyigikira ingabo za Leta mu ntambara y’abenegihugu yo muri Yemen.
Iyo ntambara yarushijeho gukomera nyuma y’uko Aba-Houthi bagabye ibitero byihuse, bakigarurira uduce tw’ingenzi two ku nkombe z’Inyanja Itukura.
Muri utwo duce harimo icyambu cya Mokha kiri ku Muhora wa Bab al-Mandab, igice gifunganye kurusha ibindi cy’Inyanja Itukura, kinyuramo ubwato bwinshi atwara ibicuruzwa ku Isi. Nyuma yaho, ingabo zishyigikiye Leta ya Yemen zatangaje ko “zashyize umutekano” kuri uwo muhora uri ku mpera yo mu Majyepfo y’Inyanja Itukura.






Ibitekerezo 0