Ibi bitero biri mu bikomeye u Burusiya bugabye i Kyiv kuva impande zombi zakwinjira mu ntambara karundura, aho u Burusiya bwarashe misile 32 na drones 440, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Ukraine, Ihor Klymenko.
Ibi bitero byagabwe mu duce 27 tw’Umujyi wa Kyiv, aho byamaze amasaha icyenda. Kimwe mu bisasu byoherejwe cyaguye ku nyubako ituyemo abantu, yitura hasi. Aha ni naho haguye benshi mu bishwe n’ibi bitero.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ibi bitero ari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’u Burusiya, kuko byibasiye abasivile. Ati "Birababaje kubona ibihugu bikomeye ku Isi byarirengagije ibi bitero."
Byari byitezwe ko Zelensky aganira na Trump mu nama ya G7 iri kubera muri Canada, gusa Trump yavuye muri iyo nama igitaraganya, asubira muri Amerika aho bikekwa ko agiye gukomeza gukurikirana intambara iri guca ibintu hagati ya Iran na Israel, intambara bivugwa ko Amerika ishobora kwinjiramo.
Ku rundi ruhande, Ukraine yarashe drones zirenga 147 mu Burusiya, gusa Igisirikare cy’icyo gihugu kibasha kuzikumira zose ku buryo ntayageze mu cyerekezo yari yahawe, mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!