00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 14 bishwe barashwe muri Leta ya California

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 3 December 2015 saa 08:32
Yasuwe :

Abantu 14 bishwe barashwe n’abantu bitwaje intwaro, ariko nyuma yo guhigwa bukware na polisi babiri mu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bishwe ndetse undi ukekwaho gufatanya nabo atabwa muri yombi.

Polisi ya California ivuga ko aba bantu 14 barashwe n’abantu babiri bari bitwaje intwaro ndetse bambaye imyambaro ya gisirikare.

Mu masaha y’ijoro ahagana saa 11:30 zo muri California, kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukuboza, nibwo abantu bitwaje intwaro batangiye kurasa ku mbaga y’abantu bari mu birori by’ikiruhuko mu cyumba cy’inama cy’ikigo cyita ku bageze mu zabukuru bafite ubumuga bunyuranye cya Inland Regional Center mu Mujyi wa San Bernardino.

Perezida wa Amerika Barack Obama, yavuze ko ubwicanyi bugambiriye guhitana imbaga y’inzirakarengane bukomeje kugaragara muri Amerika, ntaho buhuriye n’ibindi bitero bikomeje kugaragara ahandi ku Isi. Avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka ngo ubu bwicanyi buhagaragare.

Uretse abo 14 bahise bahasiga ubuzima, 17 bakomeretse, ndetse umujyi wose wakwirakwijwe amagana y’abapolisi hagamijwe gushaka abagize uruhare muri iki gitero.

BBC ivuga Ikigo cy’ubutasi muri Amerika FBI n’ubuyobozi bwa California bavuga ko hari gusuzumwa intwaro aba bantu bari bafite ngo hamenyekane niba bari bagamije ibitero by’ubwiyahuzi.

Polisi yakwiragiye umujyi wa California nyuma yaho abantu14 bishwe barashwe
Polisi ikomeje gushakisha abagize uruhare mu bwicanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages