Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryo kwizihiza Umwaka Mushya wa 2026.
Kherson ni igice giherereye Mu Majyepfo ya Ukraine. Ni kimwe mu byo u Burusiya bugenzura birimo Mariupol, Donetsk na Luhansk.
Guverineri w’Intara ya Kherson, Vladimir Saldo, yatangaje ko igitero cyabaye hafi ya Saa Sita z’ijoro, aho drone imwe yabanje kugenzura aho abantu bari bateraniye mu nzu icururizwamo ikawa n’inyubako y’amacumbi.
Nyuma yaho, drones eshatu zagabye igitero kuri izo nyubako, bituma havuka inkongi ikomeye yatwitse igice kinini cyazo.
Saldo yavuze ko mu bapfuye harimo n’umwana, anongeraho ko abaganga bakomeje kwita ku bakomeretse, bamwe muri bo bakaba barembye kuko bakomeretse bikomeye.
Yerekanye ko icyo gitero cyabereye i Khorly giteye impungenge zikomeye, agereranya ibyabaye n’andi mahano yigeze kuba mu mateka y’igihugu cyabo.
Muri iryo joro kandi , Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergey Sobyanin, yatangaje ko drones icyenda bivugwa ko zari zivuye muri Ukraine zagabye igitero ku Murwa Mukuru w’u Burusiya, ariko zose zigashwanyaguzwa n’ingabo zirinda ikirere.
Yavuze ko drone ya mbere yahagaritswe saa 11:55 z’ijoro, mu gihe Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatangiraga ijambo rye risanzwe ryo kwifuriza abaturage Umwaka Mushya.
Ibi bitero bikurikiye andi makuru aherutse gutangazwa n’u Burusiya avuga ko hari igerageza ryananiranye ryo kugaba igitero aho Perezida Putin atuye mu Ntara ya Novgorod, igikorwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yamaganye.
U Burusiya bwatangaje ko ibi bikorwa bishobora kugira ingaruka ku biganiro bigamije gushakira umuti w’amahoro ku ntambara ya Ukraine, ariko nta bisobanuro birambuye byatanzwe.
Ku rundi ruhande, Ukraine ntiragira icyo itangaza kuri ibi birego.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!