Igitero cyahitanye abantu benshi cyabereye mu Mujyi wa Kramatorsk, mu Karere ka Donetsk, aho bisi itwara abagenzi yarashweho, abantu 30 barapfa, abandi 18 barakomereka.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kramatorsk bwatangaje ko aho icyo gitero cyabereye nta bikorwa bya gisirikare byari bihari.
Nyuma y’icyo gitero, serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange muri Kramatorsk zahise zihagarikwa.
Ibi bitero byatumye umubare w’abantu bishwe n’ibitero by’u Burusiya muri Ukraine mu masaha 48 ugera nibura kuri 60.
Ku wa Gatatu, abantu nibura 25 bari bishwe mu bitero byagabwe hirya no hino mu gihugu, barimo 22 baguye mu gitero cyibasiye inyubako ituwemo mu Mujyi wa Pryluky. Bane mu bahaguye bari abana.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!