00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 30 biciwe mu bitero by’u Burusiya muri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 October 2026 saa 04:24
Yasuwe :

Nibura abantu 30 bishwe, abandi barenga 30 barakomereka mu bitero u Burusiya bwagabye mu bice bitandukanye bya Ukraine mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane no mu gitondo cyo ku wa 8 Ukwakira 2026, nk’uko abayobozi ba Ukraine babitangaje.

Igitero cyahitanye abantu benshi cyabereye mu Mujyi wa Kramatorsk, mu Karere ka Donetsk, aho bisi itwara abagenzi yarashweho, abantu 30 barapfa, abandi 18 barakomereka.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kramatorsk bwatangaje ko aho icyo gitero cyabereye nta bikorwa bya gisirikare byari bihari.

Nyuma y’icyo gitero, serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange muri Kramatorsk zahise zihagarikwa.

Ibi bitero byatumye umubare w’abantu bishwe n’ibitero by’u Burusiya muri Ukraine mu masaha 48 ugera nibura kuri 60.

Ku wa Gatatu, abantu nibura 25 bari bishwe mu bitero byagabwe hirya no hino mu gihugu, barimo 22 baguye mu gitero cyibasiye inyubako ituwemo mu Mujyi wa Pryluky. Bane mu bahaguye bari abana.

Imodoka yagabweho igitero, yahiye irakongoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages