Ibinyamakuru bya Leta mu Bushinwa byatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu saa 19:29 ku isaha yaho, ubwo abakozi 247 bari bari mu kazi muri icyo kirombe.
Abarenga 100 bashoboye gutabarwa bakurwa ahabereye impanuka, mu gihe amatsinda y’abatabazi yoherejwe ku bwinshi gukomeza ibikorwa byo gushakisha abarokotse no gufasha abakomeretse.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yasabye ko hashyirwa imbaraga zose mu kuvura abakomeretse no gushakisha ababa bagihumeka. Yanasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyateye iyo mpanuka, ndetse ababa bafite uruhare mu makosa yatumye iba bakabibazwa.
Abantu 27 bakomeje kuvurirwa mu bitaro byo hafi y’aho impanuka yabereye, umwe muri bo ararembye cyane, mu gihe abandi bafite ibikomere byoroheje. Amakuru yatangajwe avuga ko benshi mu bakomerekeye muri iyo mpanuka bagizweho ingaruka no guhumeka umwuka uhumanye, nubwo hataramenyekana ubwoko bwawo.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Bushinwa yohereje abakozi 345 bo mu matsinda atandatu y’ubutabazi kugira ngo bafashe mu bikorwa byo gutabara. Icyakora, ibikorwa byo gushakisha byagoranye kubera amazi yateraniye hafi y’ahabereye iturika.
Ikirombe cya Liushenyu cyari cyarashyizwe ku rutonde rw’ahantu hafite ibibazo bikomeye by’umutekano mu 2024. Sosiyete Tongzhou Group igicunga na yo bivugwa ko yari yarahawe ibihano bibiri mu 2025 kubera ibibazo bijyanye n’umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!