00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu barenga 390 baguye mu mpanuka y’ubwato mu Bushinwa

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 7 June 2015 saa 08:05
Yasuwe :

Abantu 396 nibo byemejwe ko bapfuye baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Bushinwa, iyi ikaba ibaye impanuka ikomeye mu mateka y’iki gihugu mu myaka 70 ishize.

Abantu 14 nibo byemejwe ko ari bazima muri 456 bari muri ubwo bwato, benshi muri bo bakaba bari ba mukerarugendo bari mu kigero cy’imyaka 60.

Ubu bwato bukaba bwararohamye kuwa Mbere w’icyumweru gishize mu mugezi wa Yangtze.

Abantu 46 kugeza kuri ubu ntibaraboneka, gusa Guverinoma kuwa Kane yari yatangaje ko nta wundi muntu muzima bategereje kuba barohora.

Umubare w’abahitanwe n’iyi mpanuka wiyongereye urenga abantu 200 kuwa Gatanu ubwo ibikorwa byakomezaga bakaza gusanga hari indi mibiri yafashwe mu bwato imbere.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko abaguye muri iyo mpanuka ari abantu 396.

Abashinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere batangaje ko ubu bwato bwari bufite metero 76.5 na toni 2200 bwarohamye mu gihe cy’umunota umwe bitewe n’umuhengeri ukomeye.

Kuva mu mwaka wa 1948, iyi niyo mpanuka ikomeye yibasiye iki gihugu nyuma y’ubundi bwato bwarohamye bugahitana abantu bagera ku bihumbi bine mu nyanja mu mujyi wa Shanghai.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages