Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu nama yateguwe na Banki y’Isi ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga, IMF, i Marrakech muri Maroc.
Yavuze ko kuri ubu biri gusaba imbaraga nyinshi kumvisha abanyaburayi ko bakwiriye gutera inkunga Ukraine imaze umwaka n’igice mu ntambara n’u Burusiya.
Ati “Mbona hari ukurambirwa kwinshi ndetse no gucika intege ku bafatanyabikorwa bacu. Basa nk’abibagiwe ko intambara ihari.”
Kimwe mu byatumye abanyaburayi bagabanya kwita kuri Ukraine ni intambara yubuye mu Burasirazuba bwo hagati ihuje Israel n’Umutwe wa Hamas, bivugwa ko nayo ishobora kuba intambara mpuzamahanga.
Kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateganyijwe amatora umwaka utaha nabyo biri mu byarangaje benshi, bibagirwa iby’intambara ya Ukraine.
Kugeza ubu Ukraine ikeneye ubufasha bw’ibihugu by’u Burayi na Amerika ngo ibashe kubona ingengo y’imari ya miliyari 43$ akenewe mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!