Ni zimwe mu ngamba zafashwe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’amezi 18 kwinjira muri icyo gihugu ku banyamahanga baje kugisura ari ihurizo.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida rivuga ko icyo cyemezo kireba abinjira muri Amerika baje mu ndege cyangwa abanyura inzira zo ku butaka.
Ni amakuru meza ku bakora mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege n’abakora mu bukerarugendo bari bamaze igihe binginga Leta ngo idohore kuko kubuza abanyamahanga kwinjira mu gihugu byabashyize mu gihombo.
CNN yahawe amakuru ko abazemererwa kwinjira muri Amerika ari abahawe urukingo rwa Covid-19 rwemewe n’icyo gihugu n’izindi zashyizwe ku rutonde rw’izemewe gukoreshwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.
Hari hashize igihe kwinjira muri Amerika ku bantu bafite impamvu zisanzwe bigoye, keretse abavuye mu bihugu bike bitagaragaramo ubwandu bwinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!