Aba bakozi bari bamenyesheje ko bazigaragambya ku wa 12 Ugushyingo 2021 mu gicuku cyo ku wa Gatatu bakaba ari bwo bayitangiye nk’uko igitangazamakuru CGT cyabivuze.
Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abanyamushahara kimwe n’abahemberwa inkuru bakoze. Biteganyijwe ko bongera guhurira hamwe nyuma ya saa Sita kuri uyu wa Kane kugira ngo hemezwe ibigiye gukurikiraho nk’uko byatangajwe n’abanyamasendika y’abakozi.
Mu byo abigaragambya basaba harimo kuvugurura ubushobozi na serivisi za televiziyo, gukemura ikibazo cy’imibereho mibi ku batari abanyamakuru bahoraho, impinduka mu buyobozi n’ibindi.
Abanyamushahara bari bamaze icyumweru batangije gahunda yo kwamagana igice kimwe cy’abayobozi babashinja guhungabanya imibereho yabo mu kazi.
Umuyobozi wa France24, Vanessa Burggraf, mu kiganiro yagiranye na France Inter ku wa Mbere yari yavuze ko yamenye ko hari ibitagenda neza mu itsinda ry’abanyamakuru kandi ko byari bikwiye ko bikemurwa.
Franze24 iteganya gushyiraho shene enye z’amakuru ahoraho mu ndimi z’Igifaransa, Icyongereza, Icyarabu n’Ikiyesipanyole ku migabane itanu.




Ibitekerezo 0