The New York Times yatangaje ko impapuro zisaba abanyamakuru bayo kujya gutanga ubuhamya zatanzwe ku wa 10 Nyakanga. Bazitaba ku wa Gatatu kugira ngo basubize ibibazo ku birego bivuga ku kuba harabayeho kurenga ku mategeko mpanabyaha.
Impapuro zatanzwe n’Umushinjacyaha wa Leta muri Manhattan, Jay Clayton, ndetse bamwe mu banyamakuru bazigejejweho mu ngo zabo n’abakozi b’inzego z’umutekano. The New York Times yavuze ko iki gikorwa cyongera igitutu ubutegetsi bwa Trump bushyira ku bitangazamakuru byigenga.
Minisiteri y’Ubutabera ntiyemeje cyangwa ngo ihakane ko izo mpapuro zatanzwe, ariko umuvugizi wayo yavuze ko ubutegetsi butagamije guhana abanyamakuru, ahubwo ko bwibanda ku bantu bashobora kuba barashyize hanze amakuru y’ibanga ya Leta.
Perezida Trump yari yavuze ko ku azakoresha indege ishaje mu rugendo rwe ruva muri Turikiya rwerekeza mu kigo cya gisirikare Royal Air Force muri Mildenhall, mu gihe indege nshya na yo yagombaga kuba ihaparitse kugira ngo abasirikare bari mu mahanga bayisure. Nyuma haje kugaragara amashusho Trump yurira iyo ndege nshya ku kibuga cy’indege cy’ingabo cya Mildenhall mu Bwongereza mbere yo gusubira muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!