Nubwo bimeze gutya ariko icyizere cya Trump kirimo kuzamuka kuko muri Werurwe uyu mwaka abasangaga atazatsinda bari 54%.
Républicains bangana na 74% basanga Trump akwiye kongera guhabwa amahirwe yo kwiyamamaza mu gihe abandi 21% basanga hashakwa undi ubahagararira.
Trump naserukira ishyaka rye, ashobora kuzahangana na Joe Biden ku ruhande rw’aba-Démocrates wigeze kuba Visi Perezida wa Amerika ku butegetsi bwa Barack Obama.
Igihiriri cy’abantu gikomeje kuboneka mu mahuriro akorwa na Joe Biden. CNN yanditse ko Biden ayoboye urutonde rw’abahabwa amahirwe yo guhagararira aba-Démocrates ku kigero cya 33% Bernie Sanders afite 13%.
Abandi bagabo b’ibikonyozi mu ishyaka ry’aba-Démocrates barimo n’umuherwe Michael Bloomberg bafite 4%, mu gihe mu gihande cy’aba-Républicains bo bifuza kuba bahigika Trump imbere mu ishyaka bakiyamamaza hazamo nka Beto O’Rourke nawe ushyigikiwe ku kigero cya 4%.
Mu gukora ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze ku itariki ya 4 Ukwakira, CNN ivuga ko habajijwe abanyamerika 1.009 hifashishijwe telefoni n’ibiganiro by’imbonankubone.



















TANGA IGITEKEREZO