00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika badafite visa bazakumirwa i Burayi guhera mu 2021

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 March 2019 saa 10:26
Yasuwe :

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) yatangaje ko guhera mu 2021 nta muturage wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, uzongera kwemererwa kujya mu bihugu 26 by’i Burayi adafite Visa, mu rwego rwo gucunga umutekano.

Ibyo bihugu biherereye mu gace kitwa ‘Schengen’ gahuriwemo n’ibihugu 26 birimo nka Espagne, u Bugereki, u Budage, u Butaliyani, Pologne n’ibindi, nta mipaka ibitandukanya bifite n’ababituye bagenderanira uko bashaka.

Ubusanzwe umuntu ufite ubwenegihugu bwa Amerika yemererwa kujya mu gihugu yifuza cy’i Burayi akamarayo iminsi 90 (Nibura amezi atatu) nta viza asabwe.

CNN yanditse ko EU yatangaje ko gusaba iki cyangombwa kizajya gisabwa umunyamerika ushaka kujya i Burayi, bizajya bimusaba kugira urupapuro rw’inzira (passport) rugifite agaciro, kugira konti ya email, ikarita yo kubitsa no kubikuza ariko abana bo bazakomeza kugendera ku byangombwa by’inzira gusa.

Iyo visa ngo izajya isabwa hifashishijwe ikoranabuhanga, igire agaciro mu gihe cy’imyaka itatu, uyifite abe yemerewe kujya muri ibyo bihugu inshuro n’igihe ashaka.

Ku rubuga bakiraho iyo Visa handitseho ko ‘EU yahisemo kunoza umutekano muri uwo muryango mu kwirinda ko hari ibibazo byabaho by’abinjirayo batabyemerewe n’iby’iterabwoba’.

Amerika isanzwe itavuga rumwe na Komisiyo n’Inteko Ishinga Amategeko za EU ku kibazo cya Viza zakwa abaturage bo mu bihgu bitanu birimo Bulgaria, Croatia, Pologne, Romania na Cyprus gusa iyo bifuza kwinjira muri Amerika.

Mu 2016, Komisiyo ya EU yasohoye raporo isaba Amerika gukomorera ibyo bihugu, ikabishyiriraho amategeko ya Viza asa n’ay’ibindi bihugu 23 bya EU, bigenderaho kugira ngo nayo abaturage bayo bahabwe uburenganzira busesuye bwo kujya muri EU.

Iyo raporo yanavugaga ko Komisiyo ya EU izategereza ikareba ko Perezida wa Amerika, Donald Trump hari icyo azakora ibyo bihugu bigakomorerwa.

Muri Kamena 2018 nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya EU yatoye itegeko rivuga ko abaturage ba Amerika nabo bagomba kujya basabwa Viza igihe binjiye i Burayi.

Abanya-Amerika badafite Visa bazakumirwa kujya i Burayi guhera 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages