Ku itariki 6 Mutarama 2021 nibwo iki gihugu cyahuye n’isanganya, abari bashyigikiye Trump bahakana ibyavuye mu matora ya perezida bwa mbere mu mateka maze bishora muri Capitol baburizamo imirimo y’Inteko yari igiye kwemeza bwa nyuma ibyavuye mu matora.
Abantu amagana bari hanze y’inyubako ya Capitol barushije imbaraga abapolisi bayirinda, binjiramo bamena inzugi n’ibirahuri by’amadirishya, binjira no mu bice bitemewe ko rubanda babigeramo batangira kumenagura ibintu.
Izi mvururu zasize abantu bane babuze ubuzima, agace karimo Capitol gashyirwa mu bihe bidasanzwe, abasirikare ibihumbi 30.000 boherezwa kurinda umujyi wa Washington DC no muri Capitol ndetse abarenga 725 barafungwa bazira kugira uruhare muri iyi myigaragambyo yasize yangije ibintu bifite agaciro ka miliyoni 1.5$.
Umwe mu birabura baturiye Capitol, Magdalena McDowell kugeza ubu ntariyumvisha impamvu abagize uruhare muri iyi myigaragambyo barekuwe gutyo gusa.
Yabwiye The Washington Post ati “Ubu iyaba ari abirabura bakoze iriya myigaragambyo hari kuba harabaye ubwicanyi budasanzwe. Abateje ziriya mvururu bagendeye ubusa, bari bakwiriye byibura gukora imirimo nsimburagifungo bakishyura ibyo bangije byose.”
Louis Nguyen, umunya-Vietnam ukora akazi ko kogosha muri Capitol yagize ati “Kuva naba muri Amerika nari ntarabona ibintu nk’ibyo nabonye kuri Capitol. Nagize ngo ndi muri Ukraine cyangwa Syria. Biriya bintu ntibyari bikwiye kuko niba baratinyutse gutera guverinoma ntawe batinya.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, yabwiye AP ko atazibagirwa abana yabonye bakutse imitima ubwo iriya myigaragambyo yabaga ndetse n’ingaruka byabagizeho.
Yakomeje agira ati “Reka twizere ko tutazongera gutora umukuru w’igihugu ushobora kongera gukongeza imyigaragambyo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.”
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 6 Mutarama 2022, kuri Capitol haba umunsi wo kwibuka isanganya ryahabereye, aho abantu batanga ubuhamya bw'ibyababayeho ndetse na Perezida Joe Biden akahavugira ubutumwa.













Ibitekerezo 0