Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 1.167 bo hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya tariki ya 28 na 31 Kanama 2026.
Abasubije 25% bavuze ko intambara yari ikwiye, 21% bo barifashe mu gihe 54% batemera ko iyi ntambara yari ikwiye.
Impungenge z’uko intambara ya Amerika na Iran ishobora kongera gukaza umurego zariyongereye nyuma y’uko impande zombi zongeye kurasana nyuma y’igihe cy’agahenge.
Hari kandi ibitero by’indege bya Amerika byibasiye Iran ku wa Kabiri, bituma Iran nayo itangira kwihorera.
Imibare yerekana ko Abanyamerika babona intambara yo muri Iran mu buryo busa n’uko babonaga intambara zo muri Afghanistan na Iraq zatangiye mu ntangiriro za 2000. Abenshi ntibemera ko izo ntambara zari zikwiye.
Reuters ihamya ko mu gihe amatora yegereje muri Amerika (midterm elections), abafasha Perezida Donald Trump bavuga ko ashaka kwirinda ko iyi ntambara ikomeza gukomera cyangwa gukomeza kuvugwa cyane mu makuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!