00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwada biga muri Kaminuza STES bagiye kwiyungura ubumenyi mu Buhinde

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 15 February 2015 saa 09:27
Yasuwe :

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Sinhgad Technical Education Society– Rwanda (STES-Rwanda) bagiye mu rugendo shuri mu nganda zikomeye mu Buhinde mu by’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi bashyira mu bikorwa ibyo bize mu ishuri.

Aba banyeshuri baherekejwe n’umuyobozi uhagarariye iyi kaminuza mu rwego rw’amategeko akaba nari na we warishinze mu Rwanda, Nzitonda Kiyengo.

Mu Buhinde basuye inganda zitandukanye zikora ibikorwa bihanitse mu ikoranabuhanga( Construction Machinery) rwitwa Universal rumwe mu zikomeye mu Buhinde rufite n’ikoranabuhanga rya Robo.

Ni urugendo batangiye tariki ya 12 Gashyantare 2015, uretse gusura inganda zitandukanye aba banyeshuri n’abayobozi bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu isakazabumenyi yabereye muri iki gihugu yanitabiriwe na Kabakeza Joseph, Umujyanamama muri Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde.

Uretse ibi bikorwa, iyi kaminuza yagiye ikora n’ibindi bitandukanye bigamije kongerera abahiga ubumenyi basura inganda zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Hamwe mu ho bamaze gusura harimo urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka mu karere ka Burera n’uruganda rukora imyenda rwa Utexrwa.

Izi ngendo zikorwa n’abiga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bacheros) n’icya gatatu(Masters), bagaherekezwa n’abarimu n’abayobozi b’ishuri.

Sinhgad Technical education Society – Rwanda yuguruye imiryango mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2013, mu korohereza Abanyarwanda bagorwaga no kujya kuminuza mu masomo y’ikoranabuhanga mu ishami rikuru ryayo riba i Pune mu Buhinde.

Abashaka kwiga barimo kwiyandikisha

Kuri ubu iri shuri risurwa aho riherereye mu karere ka Kicukiro no ku murongo wa Interineti www.stesrwanda.ac.rw, ryanatangiye kwandika abanyeshuri bazaryigamo muri uyu mwaka w’amashuri, itariki ntarengwa ni iya 16 Werurwe 2015.abifuza ibindi bisobanuro bakwifashisha izi nimero: 0788446154, 0788887973, 0788312280.

Amashami rifite

Iri shuri ritanga amasomo yo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelors Degree) mu mashami ya Civil Engineering, Computer Engineering, Electronics &Telecommunication Engineering na Electric Engineering.

Mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza(Masters)

Master of Business administration Specialised in Accounting
Master of Business administration Specialised in Finace
Master of Business administration Specialised in Marketing
Master of Business administration Specialised in Human Resources Management
Master of Business administration Specialised in Logistics and Procurement
Master of Business administration Specialised in Project Management
Master of Business administration Specialised in International Business Management
Master of Business administration Specialised in Operations Management
Master of Business administration Specialised in Banking

Aba ni bamwe mu bagiye mu rugendoshuri mu Buhinde
Ubwo Abanyeshuri basuraga Urugomero rwa Ntaruka
Abanyeshuri basuye UTEXIRWA
Abarimu ba STES bari kumwe n'umwe mu bayoboz ba UTEXIRWA
Abanyeshuri b'iyi kaminuza bakomeje kwihugura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages