Uyu muryango wageneye imiryango 24 ituye muri iyi mirenge inkunga ya miliyoni 4,3 z’amafaranga y’u Rwanda azayifasha mu bikorwa byo kwiyubaka. Ni inkunga yakusanyijwe n’Abanyarwanda bibumbiye muri uyu muryango.
Irikeba Jocelyne wari uhagarariye uyu muryango muri icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, yashimiye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu banze guheranwa n’agahinda bagaharanira kongera kwiyubaka.
Ati “Nubwo mwaje gutakaza ingingo zitandukanye ntimwigeze muheranwa n’agahinda mwagerageje kwiyubaka.”
Irikeba yanavuze ko umuryango Urukundo ufatanya n’andi mashyirahamwe y’Abanyarwanda mu guteza imbere igihugu binyuze mu bikorwa by’iterambere bitandukanye.
Ati “Twifatanya mu bikorwa byateguwe n’igihugu nko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntitwicara ngo twibuke ibyahise gusa ahubwo tugerageza no gukusanya inkunga yunganira Leta mu bikorwa byo kwita ku baturage.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Nyirahabineza Valérie, yavuze ko biteye ishema kubona Abanyarwanda baba mu mahanga bagerageza kuzirikana ubutwari bw’aba basirikare baharaniye kugeza igihugu aho kigeze.
Ati “Aba bavandimwe mubona hano nta wabona uko abashimira ku bwitange bwabo ngo babohore igihugu, gusa nkatwe dushinzwe kubitaho dukora uko dushoboye kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza.”
Umwe muri aba bamugariye ku rugamba, yashimiye Leta y’u Rwanda yakomeje kubitaho.
“Ati baratuvuje, badushyize mu mashuri turiga, ubu tubasha no kwidagadura kuko na siporo turazikora. Ibi biduha umutuzo n’imiryango yacu.”
Yanashimiye Abanyarwanda batuye muri Norvège kuri iki gikorwa anabibutsa ko kugira ngo igihugu kibohorwe byanyuze mu bufatanye n’abaturage b’imbere no hanze y’igihugu bagerageje gutera inkunga abavuye ku rugerero.
Karangwa Juvénal na we wamugariye ku rugamba yavuze ko bibongerera icyizere iyo babonye abantu baza kubasura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!