Muri miliyoni 14,1 z’Abanyarwanda, urubyiruko ni ukuvuga abari munsi y’imyaka 30 bangana na 64,6% bingana n’abaturage barenga miliyoni 9,1.
Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2022, ryari ryagaragaje ko Abanyarwanda ari 13.246.394 bavuye kuri miliyoni 10,5 bari babaruwe mu 2012.
Iyo mibare yagaragazaga ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda mu myaka 10, ni ukuvuga kuva mu 2012 kugeza mu 2022 bwari kuri 2,6%. Abanyarwanda batuye mu cyaro ari 72,1% naho 27,9% ari batuye mu Mujyi.
Iri barura ryo mu 2022, ryagaragaje umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 ari 65,3%, ndetse byari byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54,3%.
Abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 bavuye kuri 53,4% mu 2012 bagera kuri 56,0% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!