00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyuza amashusho kuri YouTube bazajya bahemberwa kwamamaza ibicuruzwa bya Amazon

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 28 August 2026 saa 11:09
Yasuwe :

Urubuga rwa YouTube rwatangaje ko abanyuza amashusho yabo kuri uru rubuga bujuje ibisabwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu bashobora kuyaherekesha ibirango by’ibicuruzwa bya Amazon [tag Amazon products] bakabihemberwa.

Uru rubuga rwatangaje ko abashobora gushyira ibicuruzwa byo kuri Amazon ku mashusho yabo magufi, amashusho maremare, ndetse no mu biganiro bitambuka imbonankubone [livestreams] bizajya bibahesha kwinjiza ku mafaranga y’ibyacurujwe.

Ubu buryo bushya bugiye kujya bworohereza cyane abakora amashusho kurangira abantu ibicuruzwa, bitandukanye n’uko mbere bashyiraga ‘links’ mu nyandiko zisobanura amashusho yabo bizeye ko abayareba baza kuyikandaho.

Ibi bizajya bikorwa hisunzwe urutonde rw’ibicuruzwa bikunzwe ruzajya rutangwa na Amazon, aho YouTube ubwayo ishobora kuzajya inashyira ibirango by’ibicuruzwa [automatically tag] bigaragara mu mashusho runaka.

Nubwo ba nyiri mashusho batazajya babona raporo zirambuye zigaragaza ibicuruzwa byagurishijwe, bazajya babasha kureba igiteranyo cy’amafaranga binjiza buri munsi ku rubuga rwabo mu gice kigaragaza igipimo cy’imirimo yabo [studio dashboard].

Mu gihe uwarebye amashusho asubije igicuruzwa yari yaguze, amafaranga yari yishyuwe ukora amashusho azajya akatwa kuri konti ye.

Kuri ubu, abakoresha urubuga rwa Youtube bujuje ibisabwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bo bonyine bashobora gukoresha ubu buryo bushya. Gusa, abantu bareba amashusho bari hirya no hino ku Isi bazajya babasha kubona ibirango by’ibicuruzwa babashe no kubigura.

Kugira ngo ubashe gukoresha ubu buryo bushya, ugomba kuba uri muri gahunda y’abafatanyabikorwa ba YouTube n’iyo kugurisha ibicuruzwa [YouTube Partner and Shopping Affiliate programs], kandi ugomba guhuza shene yawe ya YouTube na konti y’abamamaza cyangwa abafatanyabikorwa ba Amazon [Amazon Influencer or Associates account].


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages