00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi b’u Rwanda barigisha aba Mali ikoranabuhanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 March 2015 saa 09:15
Yasuwe :

Abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mali bo mu itsinda rya RWAFPU2 bari kwigisha Ikoranabuhanga ry’itumanaho (IT) abo muri Mali babafasha kunoza mu cyo bise e-policing.

Abo bapolisi bari guhugura mu gihe cy’ukwezi abashinzwe umutekano bagera kuri 57 kuva ku ya 2 Werurwe ku cyicaro cyabo kiri i Gao mu Majyaruguru ya Mali.

Ayo mahugurwa aje nyuma y’ubufatanye Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kugarura amahoro bari basanzwe bafitanye n’inzego z’umutekano za Mali.

Ubwo bafunguraga ku mugaragaro ayo mahugurwa, Bon Ould Sudy Mohamed wari uhagarariye guverineri w’intara ya Gao n’Umuyobozi w’Ingabo za Loni ziri mubikorwa byo kugarura amahoro muri iyo ntara, Francisco Ossler, bashimye kuba Abanyarwanda bagaragaza umurava n’ubunyamwuga mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Bon ould Sudy yagize ati” Aya mahugurwa ni ingirakamaro mu kugarura amahoro muri aka gace, nzi neza ko azagirira akamaro abanya-Mali bose.”

Umukuru w’iryo tsinda ry’abapolisi b’Abanyarwanda, ACP Jean baptiste Seminega yavuze ko bazasangiza abapolisi ba Mali ubunararibonye bazifashisha bagarura umutekano mu gace ka Gao kashegeshewe n’amakimbirane.

Ati”Akarere ka Gao kibasiwe n’iterabwoba, ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro, amakimbirane mu baturage n’ibiza. Aya mahugurwa azafasha inzego z’umutekano guhangana n’ibyo byose hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Muri Gashyantare umwaka ushize, irindi tsinda ry’abapolisi b’Abanyarwanda ryari rigizwe n’abapolisi 140 ryahaye ibikoresho by’ishuri abana batishoboye rinatangiza gahunda yo guhangana n’inzara muri Werurwe 2014.

Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi basaga 60 bari muri misiyo za Loni, muri bo 21% ni ab’igitsina gore. Bari muri Haiti, Mali, Darfur, Abyei, Sudan y’Epfo, Ivory Coast, CAR na Liberia.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages