Ingabo za Leta zihanganye na RSF kuva muri Mata 2023. Mu Ukuboza umwaka ushize uyu mutwe wambuye ingabo za leta ibirindiro zari zisigaje muri iki gice.
Ku wa Gatandatu, ibitero bya drones z’Ingabo za Sudani byagabwe ku Mujyi wa Al-Zuruq uri mu majyaruguru ya Darfur, ugenzurwa na RSF, byahitanye abaturage 51.
Umuganga wo ku bitaro bya Al-Zuruq yabwiye AFP ko abo bose ari abasivili. Ibyo bitero byagabwe ku isoko no mu bice bituwemo n’abasivili.
Al-Zuruq ni na ho abo mu muryango w’umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti ndetse bihitana abavandimwe be babiri.
Mu gihe gito nyuma yaho, RSF iri kurwana yerekeze ku mupaka wa Tchad na yo yagabye ibitero ku Mujyi wa Kernoi, bihitana abarenga 63 bikomeretsa abandi 57.
Loni yagaragaje ko abantu 7000 bakuwe mu byabo mu minsi ibiri mu Ukuboza 2025 babaga muri Kernoi.
Raporo y’ibiro bya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR) yagaragaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2025 intambara yo muri Sudani yahitanye abasivili barenga 3384.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!