Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru, hagaragaye ubwato bubatu bwari butwaye abimukira bavuye mu Burasirazuba bwo Hagati mu bihugu nka Syria na Iraq, aho izo mpanuka zose zahitanye abarenga 30.

Izi mpanuka zagaragaye mu bihugu byiganjemo u Bugereki, ari nabwo buri kwifashishwa n’abifuza kwinjira mu Burayi bavuye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ubwiyongere bw’abifuza kujya mu Burayi bwarushujeho kwiyongera mu bihe bya Covid-19 cyatumye ubukene n’ubushomeri byiyongera hirya no hino ku Isi.

Abafasha abantu guhungira mu Burayi bamaze iminsi barakajije ingamba, aho umubare wabo wiyongereye ndetse benshi bagahitamo kugabanya ibiciro, nabyo bikaba byaragize uruhare mu kongera umubare w’abantu bagerageza guhungira mu Burayi.

Icyakora ubwizerwe bw’amato akoreshwa n’abakora izo ngendo buba buteye impungenge, kuko usanga menshi ari amato atacyemerewe kugenda mu nyanja, ariko kenshi akaba aboneka arimo abantu barengeje umubare w’abakwiye kuyajyamo.

Icyakora birashoboka ko umubare w'abapfiriye mu nyanja bifuza kugana mu bihugu byateye imbere, ushobora kuba uruta uwa UNHCR kuko hari benshi babuze, mu gihe hari n'ingendo zazimiye ku buryo ibyazo bitamenyekanye.

Abarenga 2500 bapfiriye mu nyanja bagerageza kwinjira mu Burayi
Abarenga 2500 bapfiriye mu nyanja bagerageza kwinjira mu Burayi