Uyu muryango watangaje ko iyo mibare ishobora kwiyongera kuko ibikorwa byo kugenzura abishwe byakomwe mu nkokora n’uko igihugu cyakuyeho internet.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko ubwoba ari bwinshi ko umubare w’abapfuye urenga uwatangajwe.
Ni imibare itangajwe nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kohereza ubwato bwazo bw’intambara buzwi nka USS Abraham Lincoln mu Burasirazuba bwo Hagati hafi ya Iran.
Imyigaragambyo yasembuwe n’itakazagaciro k’ifaranga bikomeye kuko nibura miliyoni 1,5 z’ama-Rial ya Iran angana n’Idorali rimwe ry’Amerika.
Ubwo bwato bwoherejwe mu kwagura ubushobozi bwa Donald Trump bwo kurinda Amerika no gukora ibikorwa bya gisirikare muri Iran mu gihe byaba ngombwa.
Ni nyuma y’aho Trump yari yatangaje ko Iran nikomeza kwica abigaragambya na we azatabara abaturage.
Ubu bwato bwari kumwe n’ibindi bikoresho birimo ibisenya za misile bwamaze kugera mu Burasirazuba bwo Hagati ku ibwiriza ry’igisirikare cya Amerika.
Abigaragambya kandi basabaga ko ubutegetsi bwa Iran bukemura ibyo bibazo birimo n’imibereho ariko bagera n’aho basaba ko ubutegetsi bwahinduka mu gihe bwaba butagize icyo bukora.
Iran yakoresheje imbaraga mu guhashya imyigaragambyo kuko yabanje kugaragaza ko abayishoramo ari abanzi b’igihugu byatumye bamwe bicwa abandi bagafungwa.
Ubutegetsi bwa Iran bwashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel kuba ari byo bihugu byihishe inyuma y’izo mvururu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!