00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira barenga 70 bavaga muri Afurika bajya muri Aziya barohamye mu bwato

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 4 August 2025 saa 11:13
Yasuwe :

Abimukira basaga 76 bakomoka muri Afurika bapfiriye mu nyanja abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bari barimo bwarohamye bugeze hafi ya Yemen.

Ibyo byabaye ku wa 3 Kanama 2025, ubwo bari mu rugendo bava mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika, birimo Somalia na Ethiopia, berekeza mu bihugu by’Abarabu bagiye gushaka imibereho.

Benshi bapfuye abandi bakaburirwa irengero ni abo muri Ethiopia.

Inzego z’umutekano zo muri Yemen zigaragaza ko zabonye imibiri y’abimukira 76, zitabara abandi 32.

Ishami rya Loni ryita ku bimukira, IOM, ryagaragaje ko ubwo bwato bwarimo abantu barenga 150. Abatabawe bajyanywe mu Mujyi wa Aden wo muri Yemen

Yemen iri mu ntambara kuva mu 2014, imaze imyaka myinshi ikoreshwa nk’inzira y’abimukira, cyane cyane kuva mu myaka ya 1990 ubwo intambara, ubukene n’ibura ry’akazi byiyongeraga muri Somalia, Ethiopia ndetse na Eritrea.

Kuva umwaka ushize abimukira ibihumbi 90 bamaze guca muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati. Abenshi baba barekeza muri Arabia Saudite n’ibindi kenshi hagakoreshwa Inyanja Itukura.

Urugendo rukorwa n’aba bimukira ruteje impungenge cyane kuko hakoreshwa ubwato buto kandi butizewe, bakarohama cyangwa bagafatwa n’abacuruza abantu.

IOM igaragaza ko mu 2024 yabaruye abarenga 550 baguye mu Nyanja Itukura 462 baguye mu mpanuka y’ubwato.

Abimukira bava muri Afurika bagiye mu Burayi no muri Aziya gushaka imibereho kenshi bagwa mu nyanja kubera ubwato butujuje ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages