Mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa, cyane cyane mu turere twa Gironde na Landes, abantu bagera ku bihumbi 200 bimuwe. Inkongi yo muri Gironde imaze gutwika hegitari zirenga ibihumbi 19 z’amashyamba no gusenya inzu zigera kuri 80. Abashinzwe ubutabazi batangaje ko abashinzwe kuzimya umuriro hafi 50 bakomeretse.
Perezida Emmanuel Macron yohereje abasirikare gufasha inzego z’ubutabazi, anasaba ubufasha bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, watangiye kohereza indege na kajugujugu.
Muri Espagne, abantu ibihumbi 25 bategetswe kuva mu ngo, mu gihe abandi hafi ibihumbi 40 basabwe kuguma mu nzu.
I Madrid ubuyobozi bwavuze ko inkongi yabaye ikomeye kurusha izindi zose zabaye muri ako karere. Hegitari nibura ibihumbi bitandatu zimaze gushya muri Madrid, naho hafi ibihumbi icyenda zirashya mu ntara ya Ávila. Espagne yatangaje ibihe bidasanzwe, mu gihe ibikorwa byo kwimura abaturage no gukumira ko umuriro ukwira bikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!