00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 700 bitabiriye Misa yasomwe na Papa Léon XIV i Paris

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 September 2026 saa 07:15
Yasuwe :

Abantu barenga ibihumbi 700 bateraniye i Paris mu Bufaransa, mu misa yasomewe hanze na Papa Léon XIV.

Vatikani yatangaje ko abantu bagera ku bihumbi 700 bitabiriye iki gitambo cya Misa cyabaye ku wa 26 Nzeri i Paris, aho abarenga 600.000 bari bariyandikishije mbere kugira ngo bazawitabire.

Papa Léon XIV, yakiriwe n’abantu benshi bafite amabendera, bamuririmbira indirimbo z’ibyishimo ubwo yari mu modoka ye yitwa Papamobile anyura ku muhanda uzwi cyane wa Champs-Élysées ufite uburebure bwa kilometero 1,9.

Mu muhanda ababyeyi bafite abana babamushyiraga akabakoraho, akabaha umugisha abaramburiyeho ibiganza.

Ageze kuri Place de la Concorde, ahantu hanini hahurira abantu benshi muri Paris, Papa Léon XIV yayoboye igitambo cya Misa yabereye hanze, cyitabiriwe n’abantu benshi cyane.

Uru ruzinduko rwa Papa Léon XIV mu Bufaransa rwatangiye ku wa Gatanu, rukaba ari uruzinduko rwe rwa mbere nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi agiriye muri iki gihugu mu myaka hafi 20 ishize

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ine, Papa Léon XIV yashakaga kandi kongera kunoza umubano n’abaturage b’u Bufaransa ndetse no kongera imbaraga z’uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri iki gihugu. Ibi bibaye nyuma y’imyaka itanu hatangajwe raporo yagaragaje ko abana bagera ku 330.000 bashinjwa kuba barahohotewe n’abihaye Imana ndetse n’abandi bakozi ba Kiliziya mu gihe cy’imyaka irenga irindwi.

Papa Léon XIV kandi yakomeje kunenga itegeko riherutse kwemezwa mu Bufaransa ryemerera abantu bamwe kubona ubufasha mu gupfa (assisted dying).

Muri uru ruzinduko, Papa Léon XIV kandi yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku wa Gatanu, ndetse avugira ijambo mu ngoro y’umukuru w’igihugu, Élysée.

Papa Léon XIV yashimiye Abafaransa, ku muryango mugari wabo wubakiye ku “baturage bafite inkomoko zitandukanye zagize uruhare mu iterambere n’ubukungu bw’igihugu ndetse na demokarasi yacyo.”

Papa Léon XIV kandi yavuze ku bijyanye n’ubwenge buhangano (AI), aburira ko Isi ishobora gutwarwa n’ikoranabuhanga rikabije ku buryo abantu batakaza ubumuntu bwabo.
Kiliziya Gatolika imaze imyaka ibona ko uruhare rwayo mu gihugu cy’u Bufaransa rugenda rugabanyuka kubera ko abantu barushaho kwihugiraho ako gushingira imibereho yabo ku iyobokamana.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubusesenguzi bwa Politiki y’Isi ku Iyobokamana (Geopolitical Observatory on Religion), yavuze ko uruzinduko rwa Papa kwibutsa ibihe byashize.

Ati “Hari umwuka w’ibyishimo no gushyira hamwe wibutsa ibyabaye hashize imyaka irenga 40 ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yasuraga iki gihugu.”

Nyuma y’ibirori byo muri Paris, Papa Léon XIV bya biteganyijwe ko akomeza urugendo rwe mu mujyi wa Lourdes uri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bufaransa, aho yari guhura n’abandi bantu mu bikorwa bya Kiliziya.

Abitabiriye Misa Papa Léon XIV yasomeye hanze barenga ibihumbi 700

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages