Akanama ngishwanama Travis Kalanick yarimo kari gasanzwe karimo abandi bayobozi b’ibigo bikomeye nka Elon Musk, Umuyobozi w’Ikompanyi ikora imodoka, Tesla. Aba bagombaga guhura na Perezida Trump kuri uyu wa Gatanu.
Uber ni imwe mu makompanyi yatangaje ko yagize impungenge ku cyemezo cya Donald Trump cyo gukumira abimukira muri Amerika. Yanatangaje ko yashyizeho inkunga ingana na miliyoni eshatu z’amadolari yo gufasha mu buryo bw’amategeko abagizweho ingaruka n’iki cyemezo.
Hagati aho, Elon Musk wa Tesla yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko atari bubashe kwitabira inama yo kuri uyu wa Gatanu yari buhuze we na bagenzi be na Perezida Trump.
Yavuze ko akanama ngishwanama ‘ubusanzwe gatanga inama, kwitabira ntabwo bisobanuye ko wemeranya n’ibikorwa by’ubuyobozi.”
Yakomeje agira ati “Njye n’abandi tuzatanga ibitekerezo byacu ku iteka riherutse rijyanye n’abimukira ndetse tuzatanga inama z’impinduka zakorwa kuri ryo.”
Izindi kompanyi ziri mu kanama ngishwanama mu by’ubukungu ka Donald Trump harimo IBM ndetse n’uruganda rw’imodoka rwa General Motors.
Ku rundi ruhande, Kalanick, yari yamenyesheje abakozi be iby’umugambi we wo kwegura muri aka kanama.
Mu nyandiko yabonywe na BBC, yari yavuze ko kujya muri iri tsinda bitari bivuze kuba umuntu wa hafi wa Perezida ndetse n’ibikorwa bye ahubwo ko abantu babifashe nabi urebye icyo byari bigamije.
Yakomeje avuga ko kuwa Kane mu gitondo yavuganye na Perezida Trump ku bijyanye n’iteka ryo gukumira abimukira ndetse n’ibibazo ryateje mu muryango.



















TANGA IGITEKEREZO