Umuyobozi w’ingabo z’umuryango wo gutabarana, (NATO) muri Afghanistan, Gen. John Nicholson yabitangaje kuri uyu wa Gatatu avuga ko biri mu rwego rwo guhashya IS aho ifite ibirindiro haba muri Iraq, Syria na Afghanistan.

Islamic State yigaruriye uturere dutatu cyangwa tune mu turenga 400 tugize Afghanistan ndetse mu kwezi gushize yigambye ko yateye ibisasu mu myigaragambyo y’aba-Shiite mu Murwa Mukuru Kabul,aho abantu babarirwa muri 80 bishwe.

Ubwo Nicholson yari i New Delhi mu Buhinde mu biganiro n’ingabo z’iki gihugu zahaye amahugurwa na zimwe mu ntwaro Afghanistan, yavuze ko ingabo z’iki gihugu zifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero byo kurwanya iterabwoba ku mutwe wa Islamic State.

Yagize ati "Bishe bamwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe,ndetse n’abandi barwanyi bawo bagera kuri 300. Mu by’ukuri biragoye kubona imibare nyayo, ariko iyi itwereka ko abangana nibura na 25% b’uyu mutwe bishwe kandi ibi bigaragaza gusubira inyuma kwawo.”

Umutwe wa Islamic State watangiye gukorera muri Afghanistan mu ntangiriro za 2015, icyo gihe wari ufite abarwanyi babarirwa mu 3000 bari ku isonga, abenshi muri bo bari abarwanyi b’imitwe ya gisirikare nk’Abataliban bo muri Pakistan n’umutwe wa gisirikare ugendera ku matwara ya Kisilamu wo muri Uzbekistan(Islamic Movement of Uzbekistan)

Umuyobozi w’ingabo z’umuryango wo gutabarana uhuriweho n’ibihugu byo mu Burayi, (NATO)Gen. John Nicholson yatangaje ko bishe abarwanyi ba IS bagera kuri 300
Umuyobozi w’ingabo z’umuryango wo gutabarana uhuriweho n’ibihugu byo mu Burayi, (NATO)Gen. John Nicholson yatangaje ko bishe abarwanyi ba IS bagera kuri 300
Umusirikare wa Afghanistan yitegura kurasa ku birindiro bya Islamic State mu ntangiriro za Kanama
Umusirikare wa Afghanistan yitegura kurasa ku birindiro bya Islamic State mu ntangiriro za Kanama