CNN yatangaje ko ifite amashusho y’icyogajuru agaragaza ko abo barwanyi bageze muri Belarus kuri uyu wa Mbere mu ijoro.
Amashusho y’ikigo cy’abanyamerika Planet Labs agaragaza umurongo muremure w’imodoka zinjira mu kigo kiri mu mujyi wa Asipovichy, cyari kimaze igihe cyitegura kwakira abo barwanyi.
Muri ayo mashusho kandi amabendera ya Wagner yagaragaye, ibyemeza ko abo barwanyi baba bageze muri Belarus.
Belarus yemeye kwakira abarwanyi ba Wagner mu mpera za Kamena 2023 ubwo umuyobozi w’uwo mutwe Yevgeny Prigozhin yashwanaga n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Burusiya bafatanyaga kurwana intambara muri Ukraine.
Prigozhin yavuze ko adahabwa ibikoresho bihagije bigashyira mu byago abarwanyi be ndetse ngo barashweho n’ingabo z’u Burusiya bamwe barapfa.
Abarwanyi ba Wagner bafashe inzira yerekeza mu murwa mukuru Moscow kwigaragambya, baza kubihagarika nyuma y’umunsi ubwo Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yatangazaga ko yahuje impande zitavuga rumwe, akemerera Prighozin n’ingabo ze ubuhungiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!