Ni igitero cyagabwe n'umutwe wa ISIS nkuko wabyiyemereye, aho abantu bitwaje intwaroi binjiraga mu nzu izwi nka Crocus City Hall isanzwe iberamo ibitaramo, aho itsinda ry’abacuranzi rizwi nka Picnic ryakoreraga igitaramo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Inzego z’umutekano zidasanzwe z’u Burusiya zahise zitabara aho icyo gitero cyagabwe, ndetse amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege za gisirikare zizenguruka hafi y’aho igitero cyabereye.

Amashusho kandi agaragaza imirambo myinshi y’abantu baryamye hasi imbere mu nyubako, mu gihe ayafatiwe inyuma agaragaza umuriro mwinshi uzamuka muri Crocus City Hall.

U Burusiya bwaherukaga igitero gikomeye nk’iki mu 2002 ubwo abarwanyi bo muri Chechnya bicaga abasaga 170 mu nzu yerekanirwagamo filime mu mujyi wa Moscow.

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byatangaje ko Perezida Vladimir Putin yamenyeshejwe iby’icyo gitero kandi ko ari gukurikirana umunota ku wundi ubutabazi buri gutangwa.

Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi mike ambasade z’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burusiya, zisabye abaturage babyo kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi cyane cyane ahakorerwa ibitaramo.

Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya yavuze ko uwo bafata akekwaho uruhare muri icyo gitero, agomba kwicwa nta zindi mpaka.

Yavuze ko ubuyobozi bwa Ukraine bushobora kuba bubiri inyuma , asaba ko nibigaragara ko babifitemo uruhare bakwiriye kugererwa mu kebo bagereyemo Abarusiya.

Igitero cyagabwe kuri Crocus City Hall yaberagamo igitaramo i Moscow
Igitero cyagabwe kuri Crocus City Hall yaberagamo igitaramo i Moscow