UN Global Compact igaragaza ko abasaga ibihumbi 999 bagwa mu mpanuka zo mu muhanda bari mu kazi 502.000 bagapfira mu ntambara bari mu kazi 563.000 bakicwa n’ihohoterwa bakorerwa mu kazi, naho abasaga 312.000 bakandura agakoko gatera Sida bari mu kazi.
Iyi raporo igaragaza ko mu bapfira mu kazi cyangwa bakakagiriramo impanuka n’uburwayi bubasigira ingaruka, 65% ari abo ku Mugabane wa Aziya, 11.8% ari abo ku Mugabane wa Afurika, 11.7% ari ab’i Burayi, abo muri Amerika zombi bakaba 10.9%, mu gihe 0.6 ari abo muri Oceania.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labour Organisation, ILO) ugaragaza ko benshi mu bicwa n’impanuka bari mu kazi bapfira mu bikorwa by’ubwubatsi, ugasaba abari muri urwo rwego gukaza ingamba mu kurinda abakozi bakoresha, hadasigaye n’abari mu bindi bikorwa bitari ubwubatsi gusa.
Abapfira muri ibi bikorwa abenshi ni abakiri bato kuko ari bo benshi bafite imbaraga zo gukora.
Umuryango mpuzamahanga wa International Institute for Strategic Studies, muri raporo watanze wo wagaragaje ko nko muri 2015 gusa abasirikare 167,000 baguye ku rugambwa.
Naho Ihuriro ry’ubukungu ku Isi ‘World Economic Forum’, muri 2017 ryagaragaje ko ikibazo cy’abakozi bapfira mu kazi cyangwa bakibasirwa n’indwara zakomotse kubyo bakora gihangayikishije isi ko inzego bireba zikwiriye guhaguruka zikagira icyo zikora kuko uretse kubura abantu, kiri no mu bidindiza ubukungu bw’Isi.
Ryatangaje ko hatangwa amafaranga asaga tiliyoni 3$ buri mwaka, kubera imfu zakomotse ku kazi no kwita ku bafite uburwayi bwagakomotseho.
Iri huriro kandi ryagaragaje ko umunsi ku munsi umubare w’abakozi bakoreshwa akazi gashyira ubuzima bwabo mu kaga ugenda wiyongera, ku buryo n’abatakagiriramo impanuka zigaragarira amaso katabaha gutekana.
Ryagaragaje ko mu bakozi bakora nyakabyizi, 77% baba badatekanye ndetse ari na bo bari mu kaga cyane kuko abenshi muri bo batanahemberwa ibyo bakoze.
52% muri bo bakoreshwa imirimo isaba imbaraga ivunanye, 38% bakagirwaho ingaruka no gukorera ku gitutu bashyirwaho n’abakoresha babo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!