Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko hakiri kare kwemeza niba gupima Covid-19 mu mwuka w’umuntu bizazana impinduka mu guhashya icyo cyorezo mu Bufaransa, gusa ariko kuri bamwe mu bashakashatsi ni intambwe nziza.
Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubushakashatsi (CNRS) giherereye mu bitaro bya la Croix-Rousse i Lyon, yavuze ko bizeye ko bari mu nzira nziza biturutse ku makuru bari kugenda bamenya kuri Covid-19.
Ati “ Mu mezi abiri ashize, twari tuzi bike cyane kuri iyi ndwara, none dutangiye kubona amakuru agenda asobanuka umunsi ku munsi.”
Ubwo buryo bwo gupima binyuze mu mwuka bwatangiye kugeragezwa mu bitaro bya La Croix-Rousse, buri gukorwa hakoreshejwe imashini abo bashakashatsi batunganyije ifasha kugenzura utunyabuzima turi mu mwuka w’uwipimisha.
Umurwayi ari guhabwa agacupa akagahumekeramo mu masegonda make bakamubwira niba arwaye Covid-19 cyangwa atayirwaye.
RFI yatangaje ko ari uburyo benshi babonye ari bwiza bagereranyije n’ubwo gufata ibipimo mu muhogo no mu mazuru, kuko banabona igisubizo mu gihe gito.
Gusa ngo haracyari imbogamizi zo kuba iyo mashini yakwegerezwa abaturage, zirimo kuba ihenze, igihe izabonekera kuko ishobora kuboneka mu mpera z’uyu mwaka, ku buryo yaba yaratinze mu gihe icyorezo cyakaza umurego mu Bufaransa.
Hari kandi kumenya niba koko iyo mashini izaba isuzuma gusa Covid-19 atari buri ndwara y’ubuhumekero.




Ibitekerezo 0