Mu bushakashatsi bwa CDC, bugaragaza ko agakoko gatera Coronavirus gafite ubushobozi bwo kubaho igihe kirekire gishobora kugera no ku isaha bitewe n’imiterere y’ahantu, kandi ko igihe nk’umuntu ari guhumeka cyane, wenda ari kwiruka cyangwa yitsamuye, udutonyanga duto duturuka mu kanwa ke tugenda tukaba twagera muri metero hafi eshatu, bityo abari muri iyo ntera na bo bakaba bashobora kwandura.
Ibi bije bivuguruza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ku Isi zagenaga ko mu gihe abantu bahanye intera ya metero imwe, bishobora kubarinda iki cyorezo kuko udutonyanga duto duturuka mu kanwa k’uyanduye tudashobora kuhagera cyangwa tukahagera twacitse intege cyane.
Uburyo bwo guhana intera kugira ngo abantu batanduzanya indwara zandurira mu mwuka bwatangiye gukoreshwa mu ntangiriro z’ikinyejana gishize, ari na ho abahanga barimo Prof. Lydia Bouroiba yavuze ko butakigezweho, n’ubwo hari kinini bumara mu kurinda ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mwuka.
Yagize ati "Gushyiraho metero hagati y’abantu ntabwo bihagije kugira ngo bibarinde kwanduzanya Coronavirus, zagakwiye kujya hejuru ya metero ebyiri nibura”.
Ubwirinzi bwizewe ni agapfukamunwa
Mu gihe guhana intera bigaragazwa nk’ibidahagije mu gukumira iyanduzanya rya Coronavirus, abashakashatsi ba CDC bavuga ko uburyo bwizewe bwo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus ari ukwambara agapfukamunwa neza, kandi igihe cyose, kabone n’ubwo waba uri mu nzu uri kuganira n’abashyitsi.
Ku rundi ruhande, aba bashakashatsi bavuze ko igihe cyose umuntu yashyizeho intera ya metero ebyiri, kandi akambara agapfukamunwa ke neza uko bigomba, nta kabuza aba yiyongereye amahirwe yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Gusiga intera ya metero ebyiri hagati y’abantu mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bishobora kuzakoma mu nkokora ibikorwa birimo amashuri, insengero, ingendo zo mu ndege n’ibindi byari bitangiye gukomorerwa hirya no hino ku Isi, kuko bizasaba kongera umwanya uri hagati y’abantu, ukava kuri metero imwe ukajya kuri metero ebyiri cyangwa zirenzeho.
Usibye kwambara agapfukamunwa no gusiga intera hagati y’abantu, inzego z’ubuzima zinagira abatuye Isi inama yo gukaraba inshuro nyinshi kugira ngo birinde iki cyorezo kimaze guhitana abarenga miliyoni 1,08, mu barenga miliyoni 37,5 bamaze kucyandura.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!