Bagejejwe mu rukiko kuri uyu wa Mbere bigaragara ko bakubiswe kuko babyimbye mu maso ndetse umwe yaje ari mu kagare k’abafite ubumuga.
Igitero cyagabwe ku wa Gatanu mu nzu iberamo ibitaramo i Moscow izwi nka Crocus City Hall.
Icyo gitero cyigambwe n’umutwe wa ISIS ugendera ku mahame akaze ya kiyisilamu.
Bane batawe muri yombi ubutegetsi bw’u Burusiya bwavuze ko ari Dalerdzhon Mirzoyev, Saidakrami Murodali Rachabalizoda, Shamsidin Fariduni na Muhammadsobir Fayzov.
Bagejejwe mu rukiko baherekejwe n’abapolisi bipfutse mu maso, mu rikiko rwo mu karere ka Basmanny mu murwa mukuru Moscow.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!