Virusi kugeza ubu itarabonerwa izina, yakozwe n’abashakashatsi b’Abashinwa iteye impungenge abahanga mu by’ubuzima, kuko ishobora gutera ibyago byo kubura ubuzima k’uwayirwaye birenze cyane virusi yari isanzwe.
Ibi bicurane bikwirakwizwa n’ibiguruka (H5N1) bifite ubukana bwo gufata abantu ku buryo budasanzwe, n’ubwo bidashoboka ko umuntu ayanduza undi.
Ikigo cy’ubushakashatsi cyo mu Bufaransa (Institut Pasteur), gitangaza ko iyi virusi niramuka ikwirakwiye ku Isi izangiza amamiliyari ndetse bizanavamo ukwiyongera gukabije k’umubare w’impfu ku Isi.
Amakuru dukesha Le figaro avuga ko kugeza ubu hamaze kuboneka amoko atandukanye ya virusi zitera ibicurane by’ibiguruka H5N1, H7N9, n’iya H1N1.
Kuba iyi virusi ifatwa nk’umwihariko, bitangazwa ko inyamaswa zo mu bwoko bw’inyamabere zose zishobora kuyandura.



















TANGA IGITEKEREZO