Aba bombi bahuriye mu nama iri kubera mu Buhinde ihuza ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi.

Umwe mu bayobozi bo muri Amerika washyize amakuru hanze, yavuze ko ibiganiro bya Blinken na Lavrov byamaze iminota icumi.

Blinken yavuze ko yasabye Lavrov guhagarika intambara bagabye kuri Ukraine, bakagana inzira y’ibiganiro nkuko babisabwe n’ibihugu byinshi mu minsi ishize mu nteko rusange ya Loni.

Yasabye kandi u Burusiya gusubira mu masezerano yo kugabanya intwaro kirimbuzi icyo gihugu giherutse kuvuga ko cyivanyemo.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yemeje ko ibiganiro byabaye, icyakora ntihatangazwa ibyayivugiwemo.

Blinken yaherukaga guhura na Lavrov muri Mutarama 2022 mu Busuwisi, mbere y’ukwezi kumwe ngo u Burusiya butangize intambara muri Ukraine.

Blinken na Lavrov baherukaga guhura muri Mutarama 2022
Blinken na Lavrov baherukaga guhura muri Mutarama 2022