Sosiyete zifite ibibazo cyane ni izitwara ibicuruzwa zibivana mu bice bimwe zibigeza mu bindi.
BBC yatangaje ko impamvu sosiyete nyinshi ziri kujya gushaka abashoferi muri Afurika y’Epfo ari uko basanzwe bakoresha Icyongereza ku buryo kubahugura bitazagorana.
Amerika imaze iminsi ifite ikibazo cy’ubuke bw’abashoferi b’amakamyo. Ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zatumye bigorana kurushaho.
Mu gihe habaga hashyizweho za Guma mu rugo mu kwirinda icyorezo, umubare w’abatumiza ibicuruzwa bari mu ngo wariyongereye nyamara abakozi batwara imodoka zibigeza ku bakiliya bo bakomeza kuba bake.
Byatumye sosiyete nyinshi zitwara imizigo zongeza imishahara n’uduhimbazamusyi kugira ngo haboneke abakozi benshi, abarimo nabo bagumemo.
Nubwo ibyo byakozwe, byakomwe mu nkokora n’izindi serivisi nk’izo kubona ibyangombwa byo gutwara, imirongo minini kuri za sitasiyo za lisansi n’ibindi.
Nubwo hakiri ibibazo byo kubona visa ku banyamahanga, sosiyete zitwara ibicuruzwa zivuga ko nibura hari bike bizakemuka kuko hazaza abakozi bamenyereye akazi, hasigaye kubigisha gutwarira mu kaboko k’iburyo gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!