00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoferi b’ amakamyo beruye bagaragaza ikibatera gushaka abagore benshi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 24 October 2015 saa 08:22
Yasuwe :

Abashoferi batwara imodoka nini z’amakamyo bakunze gushyira mu majwi ko bagira abagore benshi, kuri ubu beruye bagaragaza ko babiterwa kumara igihe kinini kure y’abagore babo.

Iyi ngeso yo kugira abagore benshi, ivugwa ku bashoferi batwara amakamyo yambuka imipaka y’ibihugu bituranye n’u Rwanda, harimo Congo,Tanzania na Uganda.

Impamvu nyamukuru ibibatera harimo kumara igihe kinini bari kure y’abagore babo
Patrick utwara ikamyo zijya I Mombasa muri Kenya yagize ati “Njye nabisabye umugoe wanjye ko nashaka umugore wa kabiri kubera ko hari igihe umuntu atinda hanze yabuze imizigo noneho nk’umuntu nanze ko najya kugura indaya cyangwa nkamuca inyuma mpitamo gushaka undi kugira ngo icyo kibazo kitazigera kimbaho”.

Kwanga guca inyuma abo bashakanye

Umushoferi w’ikamyo ijya muri Tanzaniya witwa Saidi ufite abagore batatu mu Rwanda ,Tanzaniya na Uganda yagize ati “ nahisemo gushaka abagore muri ibi bihugu kugira ngo ntazigera nsambana n’umuntu utari umugore wanjye kuko hari igihe tuhamara igihe kinini dutegereje gupakira imizigo.

Kwirinda icyorezo cya Sida

Bamwe mu bandi bashoferi twaganiriye batifuje ko amazina yabo atangazwa ,bemeza ko bashaka abagore bandi mu bindi bihugu kugira ngo batazajya bapfa kugirira irari uwo babonye wese, bagashaka abagore muri ibyo bihugu bajyamo mu rwego rwo kwirinda kwandura agakoko gatera SIDA

Gushaka umutekano usesuye mu bindi bihugu

Umushoferi Saidi yemeza ko hari n’abashaka abagore mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda mu rwego rwo kugira ngo bizere umutekano wabo.

Ati “Hari abashaka abagore b’abanyatanzaniya cyangwa abanyakenya kugira ngo igihe bari muri ibyo bihugu ariho baruhukira kubera ko umutekano waho baba bawizeye bitewe nuko bahafite abagore bahavuka ”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages