Bibaye nyuma y’iminsi umuyobozi w’ingabo za Ukraine, Aleksandr Syrsky, atangaje ko ibyari bikenewe byose ngo ingabo z’u Bufaransa zigere muri icyo gihugu byakemuwe.
Kuri uyu wa Gatanu depite Goncharenko yavuze ko amakuru yizewe afite, ari uko abasirikare b’u Bufaransa bari mu nzira.
Bibaye mu gihe hakiri ukutumvikana hagati y’ibihugu bigize Umuryango w’Ubutabarane wa NATO, ku gitekerezo cyo kohereza ingabo zabyo muri Ukraine ihanganye n’u Burusiya mu ntambara.
U Burusiya bwagaragaje kenshi ko ingabo za NATO nizinjira mu ntambara, bizafatwa nk’aho uwo muryango winjiye mu ntambara byeruye, ukazaraswaho nkuko biri kuba kuri Ukraine.
Muri Gashyantare uyu mwaka Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko NATO ishobora kuzohereza ingabo zayo muri Ukraine, biteza impagararara icyakora abayobozi b’uwo muryango baje gusobanura ko abasirikare bazoherezwa atari abagiye kurwana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!