00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare ba Amerika barenga 600 bakomerekeye mu ntambara na Iran kuva muri Gashyantare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2026 saa 05:33
Yasuwe :

Abasirikare bagera kuri 624 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze gukomereka kuva Perezida Donald Trump yatangiza ibitero kuri Iran muri Gashyantare, nk’uko imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ingabo za Amerika ibigaragaza.

Imibare yatangajwe ku wa 25 Nyakanga 2026 igaragaza ko muri abo basirikare bakomeretse, 417 bahuzwa n’igikorwa cya gisirikare cyiswe ‘Operation Epic Fury’ cyari kagamije kugaba ibitero kuri Iran, mu gihe 207 bashyirwa mu cyiciro cya ‘Overseas Operations’, bivuze ko bakomerekeye mu bindi bikorwa ariko bigizwemo uruhare na Iran

Amerika na Iran byari byemeranyije guhagarika imirwano mu kwezi kwa Mata, nyuma bigirana amasezerano y’ubwumvikane muri Kamena, ariko ibitero by’impande zombi byakomeje kubura mu bihe bitandukanye.

Mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yahinduye imibare y’abasirikare bapfuye n’abakomerekeye muri iyi ntambara, ikura amazina y’abasirikare bane bari bashyizwe mu baguye muri Operation Epic Fury, iyashyira mu mubare w’abapfuye binyuze muri overseas operations.

Muri sisitemu ya Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ikurikirana abaguye n’abakomerekeye mu bikorwa bya gisirikare, imibare y’abapfuye muri Operation Epic Fury, izina ryahawe igitero cya mbere kuri Iran, yari 18 ndetse n’abakomerekeye muri icyo gikorwa bari 482.

Icyakora, nyuma amazina y’abasirikare bane yaje gukurwaho, maze ku wa Kane imibare y’abapfuye iragabanuka igera kuri 14. Abo basirikare bane ubu bagaragara mu cyiciro cya overseas operations, gikurikirana impfu n’abakomeretse batangiye kubarwa kuva ku wa 7 Nyakanga 2026. Ni bo basirikare bane bonyine bagaragara muri icyo cyiciro nk’abapfuye.

Guhindura imibare y’abapfuye n’abakomerekeye nta bisobanuro bihagije byatanzwe byanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Amerika, bavuga ko bishobora kugabanya ukwizerwa kw’amakuru atangwa ku ntambara.

Ku wa 21 Nyakanga, Perezida Donald Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko “Intambara ya Gisirikare ya Iran” yahitanye abantu 18.

Icyiciro cya “Overseas Operations” cyagaragaye ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ku nshuro ya mbere ku Cyumweru, nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press byabitangaje.

Iki cyiciro cyari kirimo amazina y’abasirikare bane b’Ingabo za Amerika bapfuye vuba aha ndetse n’abasirikare 207 bakomeretse. Icyakora, ntibiramenyekana neza niba abo basirikare 207 bose bakomerekeye ku rugamba rwo kurwanya Iran.

Kuva hagati muri Gashyantare, Amerika yagabye ibitero ku bikorwaremezo bya gisirikare bya Iran, inahangana n’ingabo za Iran zarasaga ibirindiro bya Amerika mu bihugu bituranye na Iran.

Abasirikare ba Amerika barenga 600 bakomerekeye mu ntambara na Iran kuva muri Gashyantare, mu gihe abandi barenga 10 bapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages