Abasirikare ba Australia bagera kuri 700 boherejwe mu Rwanda hagati ya 1994 na 1996 muri gahunda yo gutanga umusanzu nk’ ingabo z’ Umuryango w’ Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, aho batanze ubufasha mu buvuzi ndetse bakarinda n’umutekano w’abaganga.
Minisitiri w’umutekano muri Australia avuga ko muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yaguyemo abarenga miliyoni, aba basirikare bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.
Ati “Abagore n’abagabo ba Australia bo mu itsinda rya Mbere n’irya Kabiri, bagaragaje umurava udasanzwe, ikinyabupfura ndetse n’umutima wa kimuntu mu kazi kabo, mu izina ry’igihugu cyabo turaha agaciro akazi ko gushimwa bakoze”.
Guverineri Mukuru wa Australia, Hurley David, yageneye iyi midali aba basirikare kuwa 25 Nyakanga ubwo bizihizaga imyaka 24 ishize bakoze ibi bikorwa mu Rwanda.
Abasirikare bahawe iyi midari ni ababashije kumara iminsi 30 muri Operation Tamar yabaye hagati y’italiki ya 25 Nyakanga 1994 na taliki 8 Werurwe 1996.



















TANGA IGITEKEREZO